Leviticus 20:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu naryamana n'umugore uri mu mihango y'abakobwa, bombi bazacibwe mu bwoko bwabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugabo naryamana n’umugore uri mu mihango y’abakobwa, maze akamwambika ubusa, bombi bazacibwe mu muryango wabo; kubera ko uwo mugabo azaba yambitse ubusa isoko y’amaraso uwo mugore yavaga, n’uwo mugore ubwe akayambika ubusa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu naryamana n'umugore uri mu muhango w'abakobwa akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isōko ye, na we azaba yiyambitse ubusa isōko y'amaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo.