Leviticus 20:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kubwira Abisiraheli ati: “Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe uzatambira umwana we ikigirwamana Moleki, azicwe. Abaturage bajye bamwicisha amabuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira uwo muri mwe cyangwa umusuhuke ubana namwe utura Moleki umwe mu bana be, azicwe. Imbaga yose izamutere amabuye, apfe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.