Leviticus 20:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu naryamana n'umugore wabo azaba akojeje isoni umuvandimwe we, abasambanyi bombi bazaba bihumanyije. Bazapfa batabyaranye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugabo narongora umugore w’umuvandimwe we, azaba yiyanduje. Ni nk’aho ari mwene se aba yambitse ubusa. Nibabikora rero, bazarinda basaza nta mwana babyaye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ari ukwiyanduza, azaba yambitse ubusa mwene se, bazaba incike.