Leviticus 20:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu mugomba kujya mutandukanya ibihumanya n'ibidahumanya mu matungo no mu nyamaswa, no mu biguruka no mu bikurura inda hasi, kugira ngo mutazabyihumanyisha. Ni cyo cyatumye mbamenyesha ibihumanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwebwe rero mujye mutandukanya inyamaswa n’inyoni zanduza n’izitanduza, kugira ngo zitazabahumanya. Izo nyoni zanduza n’ibindi byose bijagata ku butaka narabibabwiye kugira ngo mumenye ko bishobora kubahumanya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n'inyamaswa bidahumanya n'ibihumanya, n'ibisiga n'inyoni bihumanya n'ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.