Leviticus 22:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Utari uwo mu batambyi, yaba umushyitsi cyangwa umukozi, ntakarye ku maturo yanyeguriwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuntu wese utari umuherezabitambo azirinde kurya ibiribwa bitagatifu. Umushyitsi w’umuherezabitambo cyangwa umukozi, na bo ntibazabiryeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Utari uwo mu batambyi ntakarye ku cyera, umushyitsi wo mu nzu y'umutambyi cyangwa umukorerera ibihembo ntibakarye ku cyera.