Leviticus 22:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora nasendwa cyangwa agapfakara atarabyara, hanyuma agasubira iwabo, ashobora noneho kurya ku byokurya bya se, nk'uko yabigenzaga akiri muto. “Utari umutambyi ntakarye kuri ayo maturo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Cyakora hari ubwo umukobwa w’umuherezabitambo ashobora gupfakara cyangwa agasendwa n’umugabo nta mwana arabyara. Icyo gihe, iyo agiye kwa se agasubira uko yahoze akiri inkumi, ubwo aba ashobora kurya ku biribwa bya se, n’ubwo nta wundi muri rubanda ubiryaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umukobwa w'umutambyi niba ari umupfakazi, cyangwa yarasenzwe ntagire umwana, akaba igishubaziko agasubira mu nzu ya se nk'uko yari ari mu bwana bwe, ajye arya ku byokurya bya se, ariko ntihakagire utari uwo mu batambyi ubiryaho.