Leviticus 22:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu nantambira igitambo cy'umusangiro cy'ubushake cyangwa icyo guhigura umuhigo, ajye azana itungo ridafite inenge ryo mu bushyo cyangwa mu mukumbi, irifite inenge sinaryemera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanone, hari ubwo umuntu yakwifuza gutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, ari ku bushake bwe cyangwa ari ukubera umuhigo yahize. Icyo gitambo giturutse mu matungo maremare cyangwa amagufi, kugira ngo cyemerwe kigomba kuba kidafite ubwandu na busa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umuntu wese natambira igitambo cy'uko ari amahoro ngo ahigure umuhigo, cyangwa agitambishwa n'umutima ukunze, naho cyaba icyo mu bushyo cyangwa icyo mu mikumbi gitungane rwose kibone kwemerwa, ntikikagire inenge kibaho.