Leviticus 23:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimukarye ku ngano nshya, yaba umugati wazo cyangwa izikaranze cyangwa amahundo mabisi, mutarāmurikira umuba w'amahundo ya mbere. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi wo kumurika ituro ry’Imana yanyu nuba utaragera, muzirinde kurya ari imigati, ari amahundo yokeje cyangwa amabisi. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntimukagire umutsima murya cyangwa impeke zikaranze cyangwa amahundo mabisi, uwo munsi utarasohora ngo muganurire Imana yanyu. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose no mu buturo bwanyu bwose.