Leviticus 23:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi mujye mukoresha ikoraniro ryo kunsenga, mwe kugira imirimo mukora. Iryo ni itegeko ridakuka, muzarikurikize mwebwe n'abazabakomokaho, aho muzaba mutuye hose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuri uwo munsi nyine, muzahamagaze ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuri uwo munsi mujye muranga ko ari umunsi mukuru ujye uba uwo guterana kwera, ntimukagire umurimo w'ubugaragu muwukoraho. Iryo rizababere itegeko ridakuka mu buturo bwanyu bwose no mu bihe byanyu byose.