Leviticus 23:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Ku itariki ya cumi y'uko kwezi kwa karindwi, mujye mwizihiza Umunsi w'impongano mwigomwe kurya, mugire ikoraniro ryo kunsenga, kandi munture amaturo atwikwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’imbabazi. Muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, mwirinde kurya, kandi muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko umunsi wa cumi w'uko kwezi kwa karindwi ni wo munsi w'impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n'umuriro.