Leviticus 23:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Hari iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, ni umunsi wo kuruhuka. Ntimukagire imirimo mukora ahubwo mujye mukoranira kunsenga, mujye mwizihiza isabato yanjye aho muri hose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzajya mumara iminsi itandatu mwikorera imirimo yanyu, ariko uwa karindwi, muwuharire isabato. Aho muzaba mutuye hose, kuri uwo munsi muzahamagaza ikoraniro ritagatifu. Ntimuzagire undi murimo mukora. Ni umunsi w’ikiruhuko, umunsi w’isabato y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka, n'uwo guterana kwera ntimukagire umurimo wose muwukoraho. Ni isabato y'Uwiteka yo kuziririzwa mu buturo bwanyu bwose.