Leviticus 23:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arakomeza ati: “Na none nimumara gusarura imbuto zera ku biti, mujye muza kunyizihiriza iminsi mikuru imara icyumweru. Mujye muyitangira ku itariki ya cumi n'eshanu y'ukwezi kwa karindwi, uwo munsi ubanza n'uwa munani usoza ibe iy'ikiruhuko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi nanone, nimumara gusarura imyaka mu mirima yanyu, muzasanga Uhoraho mu Ngoro ye, ngo mumukorere ibirori by’iminsi irindwi. Umunsi wa mbere n’uwa munani izaba iy’ikiruhuko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko muhereye kuri uwo munsi wa cumi n'itanu w'ukwezi kwa karindwi, mumaze gusarura imyaka yo mu gihugu cyanyu, mujye muziririza iminsi mikuru irindwi y'Uwiteka, uyitangira ube uwo kuruhuka, n'uwa munani ube uwo kuruhuka.