Leviticus 23:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi ubanza mujye muzana imbuto nziza zera ku biti, n'amashami y'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsitse, n'ay'ibiti bimera ku nkombe z'imigezi. Nuko mumare iminsi irindwi mwishimira imbere yanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu ntangiriro z’ibyo birori, muzitwaze imbuto ziryoshye cyane, amashami y’imikindo, ay’ibiti bisagambye kandi binini, hamwe n’ingemwe z’imikinga yo ku mugezi, kandi muzamara iminsi irindwi mwishimira imbere y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi uyitangira mujye mwenda imbuto z'ibiti byiza n'amashami y'imikindo, n'amashami y'ibiti bisagambye binini, n'ingemwe z'imikinga yo ku migezi, mumare iminsi irindwi munezererwe imbere y'Uwiteka Imana yanyu.