Leviticus 24:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uzatuka izina ry'Uhoraho azicwa. Abisiraheli bose bajye bamwicisha amabuye, yaba umunyamahanga cyangwa Umwisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo rero, umuntu uzasuzuguza izina ry’Uhoraho, agomba kwicwa. Yaba umunyamahanga cyangwa umwene gihugu kavukire, ikoraniro ryose rizamwicishe amabuye. Agomba gupfa kuko aba yasuzuguje izina ry’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uzatuka izina ry'Uwiteka ntakabure kwicwa, iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry'Uwiteka azicwe.