Leviticus 24:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aroni n'abahungu be ni bo bonyine bemerewe kurya imigati yari isanzweho, kuko yanyeguriwe rwose. Ni umugabane uva ku maturo atwikwa nabageneye bo n'abazabakomokaho. Bajye bayirira mu rugo rw'Ihema ry'ibonaniro.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo biribwa bizaba ibya Aroni n’abahungu be. Iyo migati rero, bazayirira ahantu hasukuye kuko kuri bo ari ikintu gitagatifu cyagabanijwe ku biribwa bigenewe Uhoraho. Uwo uzaba umugabane wabo ubuziraherezo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi iyo mitsima ijye iba iya Aroni n'abana be, bajye bayirira ahantu hera. Itegeko ritazakuka ritegetse ko imubera iyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro.”