Leviticus 25:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
bityo munyegurire umwaka wa mirongo itanu, mutangaze ko abantu bose bashubijwe uburenganzira bwabo kandi bagasubizwa mu byabo. Uwo mwaka muzawite Yubile.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mujye mweza umwaka wa mirongo itanu mu gihugu cyose, murangire abo muri cyo bose umudendezo. Uwo mwaka ujye ubabera uwa yubile, muri wo mujye musubiza umuntu wese muri gakondo ye, kandi umuntu wese asubire mu muryango we.