Leviticus 25:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko natabona icyo ayicunguza, uwayiguze azayigumane kugeza ku mwaka wa Yubile, ni bwo nyirayo azayisubiramo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko wowe niba udafite ibya ngombwa byo kuwugaruza, uwo murima uzakomeza kuba uw’uwawuguze kugeza mu mwaka wa yubile. Icyo gihe nyine ni ho uwo murima uzarekurwa ugasubiranwa na nyirawo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko natabasha kuyicungurira, iyo yaguze izagumanwe n'uwayiguze ageze ku mwaka wa yubile, maze izakomōrwe n'uwo mwaka wa yubile, abone uko asubira muri gakondo ye.