Leviticus 25:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Naho mu mijyi mitoya itazengurutswe n'urukuta, amazu azagenzwa nk'amasambu. Ashobora gucungurwa, kandi mu mwaka wa Yubile agasubizwa bene yo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amazu yo mu nsisiro zidakikijwe n’inkike z’amabuye, muzayafate nk’imirima isanzwe yo mu gihugu. Uburenganzira bwo kuyagaruza ntibugira igihe, kandi iyo umwaka wa yubile ugeze, ararekurwa akagarukira bene yo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko amazu yo mu mihana itagoswe n'inkike, azahwanye n'imirima y'imusozi yacungurwa, kandi azakomorwe n'umwaka wa yubile.