Leviticus 25:50 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe we n'uwamuguze bazabare iminsi izaba isigaye kugira ngo Yubile ibe, maze bemeranywe ikiguzi yicunguza bakurikije igihembo cy'umubyizi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Icyo gihe rero, yumvikana na shebuja, maze bakabara imyaka iri hagati y’igihe yamwihaye ngo amugure na yubile itaha, maze bakemeza igiciro gihwanye n’iyo myaka yari kuzamukorera. Icyo giciro kigomba kujyana n’igihembo umugererwa afata ku munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Azabarire imyaka uwamuguze ahereye ku mwaka yiguriye na we ageze ku mwaka wa yubile, igiciro kimucunguza kizahwane n'umubare w'iyo myaka, igiciro cyayo gicirwe nk'uko ibihembo by'umukozi biri.