Leviticus 26:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
muzabihanirwa. Nzabateza ubwoba no kuzongwa n'indwara z'umuriro, zizabatera ubuhumyi kandi zikabaca intege. Muzabiba ariko nta cyo bizabamarira, kuko abanzi banyu bazarya ibyo mwaruhiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore rero uko nzabagenzereza nimukora mutyo: Kugira ngo mbakange, nzabahuramo indwara y’ubuhahamuke cyangwa iyo gushishira, maze zibahondobereze amaso n’ubuzima bwanyu bukendere. Muzajya muhingira ubusa, kandi mubibire abanzi banyu birire.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n'ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya.