Leviticus 26:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabateza inyamaswa z'inkazi zice abana banyu zirimbure n'amatungo yanyu, namwe zibatsembe ku buryo amayira yanyu azabura abayanyuramo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nzabahuramo inyamaswa zo mu ishyamba zibahekure abana, ziyogoze amatungo yanyu, namwe ubwanyu zibatsembe ku buryo nta n’umwe uzatinyuka kunyura mu nzira zanyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe.