Leviticus 26:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nzabateza intambara maze mbatatanyirize mu mahanga. Igihugu cyanyu kizahinduka itongo n'imijyi yanyu isenywe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwebwe ubwo muzaba mwarakwiriye imishwaro mu mahanga yose, kandi na ho nzahabakurikiza inkota. Igihugu cyanyu kizazima, imigi yanyu isigare ari amatongo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.