Leviticus 26:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Muzajyanwa ho iminyago mu gihugu cy'abanzi banyu, maze igihugu cyanyu kitigeze kirazwa kiruhuke.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri icyo gihe cy’amakuba, mwe muzaba mwarajyanywe bunyago mu banzi banyu, naho igihugu cyanyu kizaba cyaratereranywe, kizaruhuka kugira ngo cyubahirize isabato zose zitubahirijwe mbere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukiri mu gihugu cy'ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo.