Leviticus 26:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Abazacika ku icumu muri mwe bazaba bari mu bihugu by'abanzi, nzabateza ubwoba ku buryo nibumva n'ikibabi kigushijwe n'umuyaga bazikanga. Bazahunga nk'abakurikiwe n'igitero bagwe nta wubirukanye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo muri mwebwe bazaba bararokotse, bari mu bihugu by’ababisha, nzabakurikirana kugeza ubwo biheba. Akababi nikamanuka ku giti kazajya kabakura umutima biruke nk’abahunga inkota, maze bajye bikubita hasi kandi nta we ubirukanye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by'ababisha babo, bazakangwa n'ikibabi kijyanwa n'umuyaga, bahunge nk'uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye.