Leviticus 26:43 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe cyose bazaba batari muri icyo gihugu kizarara, kandi bazemera guhanirwa ko banze kumvira amategeko n'amabwiriza yanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo, muri iyo minsi y’amakuba, igihugu kizaba cyaratereranywe, cyararaye nta we ugihinga, maze kizabonereho kubahiriza isabato zacyo zitubahirijwe mbere. Muri icyo gihe kandi, abo bantu bazajya mu gihano, kuko banze gufata imico nabatoje, bakanasuzugura amategeko yanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikanga urunuka amategeko yanjye.