Leviticus 26:44 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora nubwo bazaba bakiri mu gihugu cy'abanzi babo, ntabwo nzabatererana cyangwa ngo mbange ku buryo nabarimbura nkica Isezerano nagiranye na bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
N’ubwo ndetse bazaba baraciriwe mu gihugu cy’abanzi babo, jyeweho nta bwo nzabanga kugeza aho nzasesa Isezerano twagiranye. Ndi Uhoraho Imana yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy'ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.