Leviticus 27:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nyamara nta muntu n'umwe ubasha kugurisha cyangwa gucungura icyanyeguriwe burundu, cyaba umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima. Icyo kintu kiba cyanyeguriwe rwose,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byongeye, ikintu utunze iwawe, yaba umuntu, itungo cyangwa umurima, iyo ucyeguriye Uhoraho burundu, ntuba ugishoboye kukigurisha cyangwa kukigombora. Bene icyo kiba ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko ituro umuntu atura Uwiteka burundu mu byo afite byose, naho ari umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima wo muri gakondo ye, ntihakagire ituro bene iryo rigurwa cyangwa ricungurwa, ituro ry'impezi nk'iryo ni iryera cyane ry'Uwiteka.