Leviticus 27:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ubwo uwo muntu wahize umuhigo yaba ari umukene, ntashobore kubona igiciro cyateganijwe. Icyo gihe uwo muntu azanira umuherezabitambo cya kiremwamuntu yari yaremereye Uhoraho kumwegurira, maze umuherezabitambo akagena ikiguzi cyo kugisimbuza akurikije ubushobozi bw’uwahize uwo muhigo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko niba uwahize ari umukene ntabashe kubona izo waciriye ajye ashyirwa umutambyi, uwo mutambyi amucirire igiciro, acire igiciro gihwanye n'ibyo uwahize ashobora gutanga.