Leviticus 5:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu nakora ku kintu gihumanye atabishaka, nk'intumbi y'inyamaswa ihumanye cyangwa intumbi y'itungo rihumanye, cyangwa intumbi y'agasimba gahumanye, azaba ahumanye kandi abe acumuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanone kandi, nihagira ukora ku kintu gihumanya atabizi, — nk’intumbi y’inyamaswa yo mu ishyamba, intumbi y’itungo ry’imuhira rihumanya, cyangwa se iy’agasimba gahumanya, ubwo na we azaba ahumanye kandi ahindutse umunyacyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y'inyamaswa ihumanya, cyangwa iy'itungo rihumanya, cyangwa iy'igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n'urubanza.