Leviticus 5:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
umuntu nateshuka agacumura ku Uhoraho, ajye atanga igitambo cyo kwiyunga na we. Urugero, nk'ubeshyeshya bagenzi be ibintu bitari ibye, ari ibyo yatijwe cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yibye, cyangwa nk'uriganya mugenzi we,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Nihagira umuntu ucumura agahemukira Uhoraho, akabigira ariganya mugenzi we kugira ngo amuhuguze ibyo yamubikiye, ibyo yamugujije, ibyo yamwibye, cyangwa se akabigira arya mugenzi we imitsi,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nihagira umuntu ukora icyaha, agacumurisha ku Uwiteka kuriganya mugenzi we mu byo yamubikije cyangwa mu byo yishingiye, cyangwa mu byo yibye cyangwa kunyagisha mugenzi we igitugu,