Leviticus 5:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu nakora ku muntu uhumanye na we azaba ahumanye nubwo yaba yamukozeho atabizi, namara kubimenya azaba acumuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanone kandi umuntu nakora ku kintu cyandujwe n’undi muntu atabizi — ku kintu cyose gihumanya — maze akaza kubimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Cyangwa nakora ku guhumana k'undi muntu, uko kuri kose atabizi, nabimenya, azagibwaho n'urubanza.