Leviticus 5:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu narahirira ikintu icyo ari cyo cyose adatekereje ku ngaruka zacyo, nyuma agasanga adashobora gusohoza indahiro ye, azaba acumuye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nanone kandi umuntu navugana ubuhubutsi; agashinga indahiro atitondeye, mu bintu byamugirira nabi cyangwa byamukiza — mbese mu bintu byose umuntu ashobora kugiramo indahiro ahubukiye — icyo gihe, nabimenya, azaba ahindutse umunyacyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Cyangwa nihagira umuntu uturumbukira indahiro yo gukora ikibi cyangwa icyiza, indahiro yose umuntu yaturumbukira bikamwibagira, nabimenya azagibwaho n'urubanza rw'icyo yaturumbukiye.