Leviticus 5:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze azane inyagazi y'intama cyangwa ishashi y'ihene ho igitambo cyo guhongerera icyaha yakoze. Uko ni ko azajya yiyunga n'Uhoraho, maze umutambyi agahongerera icyo cyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hanyuma akazanira Uhoraho igitambo cy’impongano, kubera ko yacumuye: icyo gitambo cy’impongano y’icyaha kizabe ari itungo rigufi ry’inyagazi; umwana w’intama cyangwa ihene, maze umuherezabitambo azamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha cye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
azanire Uwiteka igitambo cye cyo gukuraho urubanza rw'icyaha yakoze, cy'umwagazi wo mu mukumbi w'umwana w'intama cyangwa w'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, umutambyi amuhongerere impongano y'icyaha yakoze.