Leviticus 6:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
guha Aroni n'abahungu be aya mategeko yerekeye igitambo cyo guhongerera icyaha: itungo ry'icyo gitambo rijye ryicirwa imbere y'Ihema ry'Uhoraho, aho bicira itungo ry'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ni igitambo cyamweguriwe rwose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be ku byerekeye imihango y’impongano y’icyaha: igitambo cy’impongano y’icyaha kizasogoterwe aho basanzwe bicira ibitambo bitwikwa, imbere y’Uhoraho kuko ari ikintu gitagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Bwira Aroni n'abana be uti ‘Iri ni itegeko ry'igitambo gitambirwa ibyaha, aho bakererera igitambo cyoswa abe ari ho bakererera igitambo gitambirwa ibyaha imbere y'Uwiteka, ni icyera cyane.