Leviticus 7:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba icyo gitambo cy'umusangiro ari icyo guhigura umuhigo cyangwa icy'ubushake, bajye barya inyama zacyo umunsi cyatambweho nizirara bazirye bukeye,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari ubwo igitambo gishobora guturwa ari icyo guhigura umuhigo, cyangwa kigaturwa kubera ubushake bw’umuntu. Inyama zacyo rero zigomba kuribwa kuri uwo munsi cyatuweho. Cyakora, bukeye bwaho, bashobora kurya izaraye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko niba ari igitambo umuntu atambiye guhigura umuhigo, cyangwa ari icyo atambishwa n'umutima ukunze, kijye kiribwa ku munsi agitambiyeho, kandi ikiraye kiribwe ku wa kabiri.