Leviticus 7:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nibazirya nyuma y'iyo minsi ibiri, Uhoraho ntazemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye. Uwaziryaho wese aba akwiriye kubihanirwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihagira umuntu urenga kuri ibyo, maze ku munsi wa gatatu akarya ku nyama z’igitambo cye cy’ubuhoro, icyo gihe, nta bwo icyo gitambo cyakwakiranwa ishimwe kandi n’uwagituye na we ntiyagishimirwa. Inyama zacyo ziba zanduye; uwaziryaho wese yaba yihamije icyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko nihagira inyama z'igitambo cy'uko ari amahoro ziribwa ku wa gatatu ntikizemerwa, ntikizabarwa ku wagitambye, kizaba ikizira ukiriyeho azagibwaho no gukiranirwa kwe.