Leviticus 7:35 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mugabane w'amaturo atwikwa y'Uhoraho wahawe Aroni n'abahungu be, uhereye umunsi beguriwe Uhoraho kugira ngo babe abatambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urwo ni rwo ruhare rwa Aroni n’abahungu be ku bitambo by’ibiribwa bikongokeye Uhoraho. Ni wo mugabane wabo kuva umunsi bazaba bagizwe abaherezabitambo, bakiyegurira imirimo y’Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo ni wo mwanya Aroni n'abana be bazaheshwa no gusīgwa kwabo, ukurwa mu bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, bazahabwa ku munsi bazazanirwa gukorera Uwiteka umurimo w'ubutambyi.