Leviticus 8:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Musa afata ku mavuta yo gusīga no ku maraso yari ku rutambiro, ayamisha kuri Aroni no ku myambaro ye no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo begurirwa Uhoraho kimwe n'imyambaro yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Noneho, Musa afata amavuta yo gusiga, n’amaraso yari ku rutambiro, maze asiga Aroni n’abahungu be, kandi amisha no ku myambaro yabo. Nguko uko Musa yeguriye Uhoraho Aroni n’abahungu be, akanatagatifuza imyambaro yabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mose yenda kuri ya mavuta yo gusīga, no ku maraso yo ku gicaniro, abimisha kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bana be na bo n'imyambaro yabo, yezanya Aroni n'imyambaro ye, n'abana be na bo n'imyambaro yabo.