Leviticus 8:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muzamare iminsi irindwi imbere y'Ihema ry'ibonaniro, kugeza ubwo igihe cyanyu cyo kwiyegurira Uhoraho kizarangirira, kuko uwo muhango uzamara iminsi irindwi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu gihe cy’iminsi irindwi, ntimuzava imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro. Muzahaguma kugeza ubwo igihe cyagenewe imihango yo kubagira abaherezabitambo kizaba kirangiye; kuko mu minsi irindwi ariho muzagirwa abahereza bitambo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mumare iminsi irindwi mutava ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugeze aho iminsi yo kwezwa kwanyu izashirira, kuko muzezwa iminsi irindwi.