Leviticus 9:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri ako kanya Uhoraho yohereza umuriro ku rutambiro, utwika ibitambo bikongorwa n'umuriro hamwe na rwa rugimbu. Abisiraheli bose babibonye basakuza bishimye, bikubita hasi bubamye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho, gikongeza igitambo gitwika n’ibinure byari ku rutambiro. Imbaga yose ibonye ibyo, itera hejuru, ibyishimo birayisaga, abantu bose ni ko kugwa hasi bubitse umutwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye.