Luke 1:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Azabanziriza Nyagasani, arangwa na Mwuka n'ububasha umuhanuzi Eliya yari afite kugira ngo yunge abana na ba se, no kugira ngo agarure abatumvira bagire ubwenge bukwiye intungane. Bityo azategurira Nyagasani abantu bamutunganiye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”