Luke 1:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Zakariya abwira umumarayika ati: “Ibyo nakwemezwa n'iki ko bizaba kandi ndi umusaza, n'umugore wanjye akaba ageze mu za bukuru?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Zakariya abwira Malayika, ati «Nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n'iki, ko ndi umusaza n'umugore wanjye akaba ari umukecuru?”