Luke 1:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nubwo utemeye ibyo nkubwiye, nyamara bizaba igihe cyabyo kigeze. Ni yo mpamvu ugiye kugobwa ururimi ntushobore kuvuga kugeza igihe ibyo bizabera.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”