Luke 1:80 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umwana Yohani agumya gukura no guca akenge. Hanyuma ajya kwibera mu butayu kugeza igihe cyo kwigaragariza Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.