Luke 10:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mwanya Yezu asābwa n'ibyishimo bivuye kuri Mwuka Muziranenge, aravuga ati: “Ndagushimye Data Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.