Luke 11:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kimwe Yezu yameneshaga ingabo ya Satani yari yaragize umuntu ikiragi. Nuko iyo ngabo imuvuyemo uwo muntu aravuga. Rubanda baratangara cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe Yezu yariho yirukana roho mbi yari yagize umuntu ikiragi. Roho mbi imaze kumuvamo, ikiragi kiravuga, abantu bose baratangara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.