Luke 11:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba se ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, bene wanyu bo ni nde ubaha ubwo bubasha? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n'urubanza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza.