Luke 11:29 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bamaze kugwira iruhande rwa Yezu, afata ijambo aravuga ati: “Abantu b'iki gihe ni babi. Banshakaho ikimenyetso gitangaje, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab'iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.