Luke 11:52 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by'Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rwo kumenya, ubwanyu ntimwinjira n'abashaka kwinjira mukabakumīra.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw'ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!”