Luke 11:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndababwira ko naho uwo muntu atabyuka ngo agire icyo amuha kubera ubucuti, amaherezo yaza kumuha icyo ashaka cyose kuko yamurembeje amusaba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndabibabwiye: n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.